in

Ikipe y’igihugu Amavubi yungutse undi mukinnyi ukina i Burayi

Nyuma yaho abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda nka Rafael York, Ngwabije Bryan, Buhake Clement n’abandi bemeye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, kuri ubu undi Munyarwanda ukina muri Sweden yemeye gukinira Amavubi.

 

Nk’uko tubikesha Umunyamakuru, Ngabo Roben, wa Radio 1, umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze kwemererwa na Ishimwe Gilbert kuzifashishwa mu mukino iri imbere yo guhatanira itike yo gukina Igikombe cya Africa.

 

Amakuru Ngabo Roben yatangaje ni uko Rafael York umaze gukinira ikipe y’igihugu imikino 3, ari we wagize uruhare mu kuranga uyu mukinnyi ukiri muto.

 

Ishimwe Gilbert ukina hagati mu kibuga yugarira, yavutse tariki 10 Ukwakira 2000, avukira muri Sweden ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umunye-Sweden.

 

Yakiniye amakipe atandukanye muri Sweden arimo ay’abato nka IFK Eskilstuna(-2016), AFC Eskilstuna (2017-2018) na AFC United.

 

Amakipe makuru yakiniye ni: Eskilstuna City(2019-2020) ndetse na Örebro Syrianska IF akinira kugeza ubu.

 

Uyu mukinnyi yitezweho gufasha ikipe y’igihugu Amavubi gusubira mu gikombe cya Africa aherukamo 2004, ari nayo nshuro yonyine yitabiriye mu mateka yayo.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abazagura Chelsea bashyiriweho amabwiriza akakaye

Amakuru meza kuri Diamond Platnumz wari wafungiwe umugati na YouTube