in

Abasore b’amavubi(U23) bemerewe ibyamirenge ni baramuka basezereye ikipe ya Mali

Nyuma y’aho abasore b’amavubi y’abatarengeje imyaka 23 basezereye bigoranye ikipe ya Libya, mu mukino ubanza yabatsinze ibitego 4 kuri kimwe umukino wabereye muri Libya batozwaga na Rwasamanzi Yves.

Umukino wo kwishyura wari gukurikiraho wari kubera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye aba basore nta n’umwe wabahaga amahirwe yo gusezerera Libya dore ko basabwaga gutsinda byibuze ibitego biri hejuru ya 3 ku busa.

Rwasamanzi n’abasore be baje kujya mu kibuga n’ishyaka ryinshi maze biza kurangira babonye ibitego 3 ku busa bwa Libya bituma basezerera Libya maze bahesha ibyishimo abanyarwanda.

Ku munsi wo kuwa 3 tariki 19 Ukwakira nibwo Minisiteri ya siporo yabashimiya maze buri mukinnyi wese imugenera amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amafaranga yu Rwanda, gusa amakuru avuga ko bababwiye ko nibaramuka basezereye ikipe ya Mali bari bukine uyu munsi i Huye buri wese azahabwa akayabo k’amafaranga miliyoni 5 z’amafaranga yu Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Adil Mohamed Erradi uri mu bihano arashinjwa gupfubya abakinnyi b’Abanyamahanga bari bafite impano

Anita Pendo abyinishije ikibuno abasore babira icyuya, muri studio za Magic FM habyiniwe ibyino zidasanzwe(videwo)