Nyuma y’aho abasore b’amavubi y’abatarengeje imyaka 23 basezereye bigoranye ikipe ya Libya, mu mukino ubanza yabatsinze ibitego 4 kuri kimwe umukino wabereye muri Libya batozwaga na Rwasamanzi Yves.
Umukino wo kwishyura wari gukurikiraho wari kubera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye aba basore nta n’umwe wabahaga amahirwe yo gusezerera Libya dore ko basabwaga gutsinda byibuze ibitego biri hejuru ya 3 ku busa.
Rwasamanzi n’abasore be baje kujya mu kibuga n’ishyaka ryinshi maze biza kurangira babonye ibitego 3 ku busa bwa Libya bituma basezerera Libya maze bahesha ibyishimo abanyarwanda.
Ku munsi wo kuwa 3 tariki 19 Ukwakira nibwo Minisiteri ya siporo yabashimiya maze buri mukinnyi wese imugenera amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amafaranga yu Rwanda, gusa amakuru avuga ko bababwiye ko nibaramuka basezereye ikipe ya Mali bari bukine uyu munsi i Huye buri wese azahabwa akayabo k’amafaranga miliyoni 5 z’amafaranga yu Rwanda.