Ubushakashatsi bwasohotse muri 2010 ,muri Social Pyschology Quarterly bwagaragaje ko abasore bafite ubwenge bucye bakunze guca inyuma abakunzi babo.
Ibi ni ibyatangajwe n’inzobere akaba n’umwarimu mu ishuri rya London School Of Economics and Political Science , bwana Satoshi Kanazawa, ubwo yagaragazaga ko uko umusore agira ubushobozi bw’imitekerereze ,ni ukuvuga uko arushaho kuba ari umuhanga ni nako atagira umuhate wo kuba yaca inyuma umukunzi we ndetse ibi bikaba binamugira umwizerwa.
Akavuga ko umusore wishora mu ngeso zo guca inyuma umukunzi we aba ari igicucu (afite ubwenge bucye) , ngo ibi bikaba biterwa ahanini no kuba umusore ufite imitekerereze ihanitse yubaha igitekerezo cyo kugira umugore umwe bitandukanye n’umusore ufite imitekerereze iciriritse.
Source: Hindustan Times