Mu karere ka Kamonyi, ku bufatanye n’abaturage polisi yataye muri yombi abasore babiri bibye igikapu cyuzuye amafaranga y’umuturage.
Umuturage ubwo yari avuye kuri bank afite igikapu cy’uzuye amafaranga agiye guhemba abakozi ku ishansiye aho ari kubakisha, yaje kwibwa ayo mafaranga n’abakozi babiri bamukoreraga.
Akimara kwibwa yahise atabaza polisi, ayibwira ko yibwe. Polisi ku bufatanye n’abaturage yahise itangira kubahiga ndetse aba basore bafashwe bagiye kurira bus ngo bajye iwabo.
Aba basore bafatanwe igikapu kirimo amafaranga ibihumbi 380 y’amanyarwanda ari nayo bari bibye. Aba basore biyemereye ko aribo bayibye.
Abo basore uko ari babiri, bafatiwe mu Mudugudu wa Rugobagoba, Akagari ka Kigembe mu Murenge wa Gacurabwenge ku wa 17 Nzeri.
Amafaranga yasubijwe nyirayo ndetse ababasore babiri bajyanwe kuri sitasiyo ya RIB, polisi iburira buri wese wishora mu ngeso z’ubujura ko batazihanganirwa nagato.