Mu gihe kuri uyu wa Kabiri hategerjwe umukino ukomeye uzahuza igihugu cy’urwanda ndetse na Senegal, abasifuzi bazasifura uyu mukino bamaze kumenyekana.
Nkuko byagaragajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’impuza mashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ifite icyicaro mu Misiri yatangaje ko umunyekongo ariwe uzana uri mu kibuga hagati.
Jean Jacques Ngambo Ndala ukomoka muri Kongo azaba ari mu kibuga hagati yungirijwe na bagenzi be bo muri congo, Olivier Kabene Safari ndetse na Nabina Blaise Sebetu nk’abasifuzi bo kuruhande.
Malala Kabanga Yanick wo muri Congo akaba ariwe musifuzi wa Kane, mu gihe umunya Ethiopia Solomon Gebresilassie Adebe azaba ariwe commiser w’umukino naho uzaba ashinzwa kurwanya Covid ni Adama Faye wo muri Senegal.