in

Abarundi bagaragaye bakoma ingoma mu gitaramo cy’ubusambanyi bagiye gufatirwa ibihano bikakaye

Abarundi bagaragaye mu gitaramo Nyegenyege bivugwa ko ari icy’ubusambanyi bamaganiwe kure na Minisiteri y’umuco muri icyo gihugu ko ibyo bakoze bitemewe mu muco wabo.

Ni Abarundi bagaragaye bari gukoma ingoma muri icyo gitaramo cyabereye mu gihugu cy’ubugande.

Minisiteri y’umuco ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yamaganiye kure abo Barundi bagaragaye bakoresha ingoma zo mu Burundi muri icyo gitaramo gifatwa nk’icyubusambanyi.

” Minisiteri ishinzwe umuco iramenyesha Abarundi ndetse n’amahanga ko itazigera yihanganira umuntu wese uzarenga ku muco n’imigenzo ya Burundi.”

Bivugwa ko aba Barundi bari buze gufatirwa ibihano bikakaye n’iyi Minisiteri y’umuco gusa ariko ntabwo ibyo bihano biramenyekana.

Amafoto:

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru yihutirwa areba abanyeshuri bakoze ibizamina bya Leta

Abafana ba APR FC basabye ubuyobozi bw’iyi kipe kubakorera ikintu gikomeye