Abafana ba APR FC batakambiye ubuyobozi bw’iyi kipe babusaba ikintu gikomeye nyuma yo kwandagarizwa muri Tunisia n’ikipe ya US Monastir.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 18 Nzeri 2022 nibwo APR FC yasezerewe na US Monastir muri CAF Champions League ku bitego bitatu kuri kimwe.
Abafana ba APR FC babajwe cyane no gusezererwa kw’ikipe yabo bihebeye basabye ubuyobozi bwa APR FC kubazanira abandi bakinnyi.
Abafana ba APR FC basabye ubuyobozi bwa APR FC kuzana abakinnyi b’abanyamahanga bagafasha iyi kipe kwihagararaho mu mikino nyafurika.
Abafana ba APR FC bavuga ko abakinnyi b’abanyarwanda batakugeza kure mu mikino nyafurika badafite abanyamahanga bakomeye