Kimwe mu bintu abakobwa hirya no hino ku isi bakoresha ngo bamenyekane batangire kuvugwa muri showbiz ni imbuga nkoranyamba, nka Instagram, Snapchat cyangwa se Tiktok, ku buryo kuri ubu ushobora kubona abastar benshi bamamaye kubera imbuga nkoranyambaga kugera naho baca ku bastar dusanzwe tumnyereye nk’abahanzi nabandi nkabo.
Uyu munsi tukaba tugiye kureba abanyarwandakazi bamaze iminsi bavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse no muri Showbiz Nyarwanda.
Miss Uwicyeza Pamella
Uyu mukobwa akomeje kuvugwa cyane kuri social media nyuma ya video ndetse n’amafoto bye ari kumwe na The Ben, bivugwa ko aba bombi baba bari mu rukundo.
Reba iyi Video ya The Ben na Pamella bashaka gusomana:
Shaddy BooÂ
Nyuma yo gutangira Business ye yo gutegura amafunguro yise Love on the Plate, Shaddy Boo amaze iminsi avugwa cyane mu binyamakuru byumwihariko kuri Youtube. Ndetse mu minsi ishize akaba yarinjiye kuri Twitter aho naho akomeje kuvugwa cyane.
Yolo The Queen
Uyu mukobwa nawe amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga aho abantu batandukanye bakomeje gutangarira imiterere ye