Umukinnyi w’ikipe ya Brighton yo mu gihugu cy’Ubwongereza ukomoka ku mugabane wa Asia ufite izina ry’Ikinyarwanda yatangaje benshi dore ko yitwa Mitoma.
Ubundi tumenyereye ko buri gihugu kigira amazina yacyo yihariye uretse muri Afurika hari amazina yamatirano aho usanga umuntu afite izina gakondo ndetse n’izina rindi bitewe akenshi n’igihugu cyabakoroneje abanyarwanda twita iri pagani.
Uyu mukinnyi ufite izina ryatangaje benshi mu Rwanda harimo umunyamakuru Rigoga Ruth ukorera radio ndetse na televiziyo y’igihugu avuga ko ashobora kuba ari umunyarwanda dore ko hari abagiye kure bakavuga ko afite inkomoko mu Rwagasabo ariko ntago ariko biri kuko Mitoma ni Umuyapani(Japan) ndetse amazina yose yitwa Mitoma Kaoru.
Mitoma Kaoru akinira ikipe ya Brighton mu gihugu cy’Ubwongereza akaba akinira n’ikipe ye y’igihugu ya Japan yo ku mugabane wa Asia.
U wish