in

Abanyamuziki bagize Itsinda rya Morgan Heritage barasaba kuba Abanyarwanda

Itsinda ry’abanyamuziki bubatse amateka akomeye ku Isi, Morgan Heritage, ryatangaje ko ryifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Babinyujije kuri Twitter banditse kuri Twitter bavuga ko bashaka kuba abanyarwanda, aho bagize bati “Rwanda muraho? Mureke tube abanyarwanda.” Barangije bamenyesha Lee Ndayisaba usanzwe ari inshuti yabo ndetse wanabazanye mu Rwanda mu gitaramo mu 2017.

Ndayisaba Lee uzwi mu myidagaduro nk’uhagarariye Clouds Entertainment mu Rwanda akaba ubu ari n’Umujyanama wa Bruce Melodie yavuze ko  atari ubwa mbere Morgan Heritage bifuza kuba abanyarwanda kuko bamaze nk’imyaka itatu babimubwira ndetse yiyemeje ko agiye kureba uko yabafasha n’ubwo atari we utanga ubwenegihugu.

Morgan Heritage ni itsinda ry’abavandimwe bakomoka ku muhanzi ukomeye muri Amerika witwa Denroy Morgan. Iri tsinda ryashinzwe mu 1994, rigizwe na “Peetah” Morgan, Una Morgan, Roy “Gramps” Morgan, Nakhamyah “Lukes” Morgan ndetse na Memmalatel “Mr. Mojo” Morgan.

Ryegukanye ibihembo bikomeye bitandukanye ndetse mu 2016 batwaye Grammy Awards mu cyiciro cya ‘Best Reggae Album’, kubera iyo bakoze mu 2015 yitwa ‘Strictly Roots’.

Aba bahanzi begukana icyo gihembo bari bahatanye n’abandi bahanzi bakomeye barimo Barrington Levy, Jah Cure, Luciano n’uwitwa Rocky Dawuni.

Baherukaga kuririmbira mu Rwanda kuri Golden Tulip mu Mujyi wa Nyamata tariki ya 2 Nyakanga 2017.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Bahati Grace yateye Umutoma ukomeye umusore bagiye kurushinga vuba aha

Umunyamakuru wa RBA Iradukunda Michelle yahawe imirimo mishya.