in

Abasengera mu ishyamba rya Kanyarira batangiriwe n’abagizi ba nabi 2 bitwaje intwaro

Abajya gusengera mu ishyamba rya Kanyarira baraye batatswe n’Abagizi ba nabi 2 baraye babambuye amafaranga asaga ibihumbi 200 y’u Rwanda batera ibyuma umwe muribo.

Ibi byabareye mu Mudugudu  wa Nyaburondwe, mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Byimana ho mu Karere ka Ruhango.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko bwahawe amakuru n’abaturage avuga ko uwitwa Gatsimbanyi Pierre Célestin w’Imyaka 57 y’amavuko we n’Umugore we n’abakobwa 2 ubwo bajyaga gusengera mu ishyamba rya Kanyarira batangiriwe n’abagizi ba nabi 2 bitwaje intwaro gakondo babambura ibihumbi  bisaga 200 by’u Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick avuga ko abo bagizi ba nabi kandi batwaye Telefoni yo mu bwoko bwa Techno.

Kugeza ubu abo bagizi ba nabi batarafatwa, ariko inzego z’umutekano zirimo kubashakisha.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyamakuru b’imikino basubiranyemo bapfa inkuru imaze iminsi ivuga kuri Rayon Sports

Umunyabigwi wa Real Madrid yavuze impamvu yise imbwa ye Messi