in

Guverinoma yatanze ihumure ku baturage bari bafite ikibazo ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yatanze icyizere ko ibiciro ku masoko mu Rwanda byatangiye kumanuka, bitandukanye n’umwaka ushize warangiye bizamutseho 13,9%.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, umushinga w’ivugururwa ry’ingengo y’imari, yongereweho miliyari 106,4 Frw ikagera kuri miliyari 4764,8 Frw.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ibiciro ku masoko byazamutse ku gipimo cya 21,6% mu Ukuboza 2022 ugereranyije na 21,7% mu Ugushyingo 2022.

Dr Ndagijimana yagize ati “Impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro ku masoko hagati ya Mutarama – Ukuboza 2022 ryageze ku gipimo cya 13,9%, icyakora ibimenyetso bigaragaza ko ibiciro bitangiye kugabanuka ku masoko yacu byatangiye kugaragara guhera mu mpera za 2022.”

“Ibicuruzwa bimwe nk’umuceli, ibishyimbo, inyanya, amavuta yo guteka, byatangiye kumanuka. Twizeye ko iki gihembwe cy’ihinga cya 2023 A na cyo kizagira uruhare mu kugabanya ibiciro ku masoko, by’ibiribwa.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Whatsapp yazanye akanu k’ubwenge kashimishije benshi bakunda gushyiraho icyo bita ‘status’ -AMAFOTO

Abanyamakuru b’imikino basubiranyemo bapfa inkuru imaze iminsi ivuga kuri Rayon Sports