in

YEGOKOYEGOKO

Abantu bumiwe bumvise umukobwa w’umunyeshuri waryohewe n’uburaya akareka ishuri.

Umukobwa w’umunyeshuri ukiri muto witwa Rutendo Maimbo,yatunguye abantu batari bake ubwo yahishuraga ko yaretse ishuri ayoboka uburaya ngo kuko bwamuryoheye kurusha ibindi byose.

Rutendo Maimbo, umunyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko, amakuru avuga ko yari muwa 3 muyisumbuye, ubwo igihugu cya Zimbabwe cyajyaga muri gahunda ya guma murugo, akamara umwaka wose atiga ngo niho uyu mukobwa yahuye n’abasore n’abagabo baramushuka batangira kuryamana.

Uyu munyeshuri avuga ko ubusanzwe atari umuhanga mu ishuri bityo kwiga biramugora, akabona umwanzuro yaguma aho abona ibyishimo buri gihe .

Maimbo, yagize ati: “Birasa nk’aho tutigeze twiga ikintu gifatika cyo kujyana mu cyumba cy’ibizamini, kandi ikiruta byose sinari umwe mu banyeshuri beza, rero ibi birananiye kuri njye nta byishimo mpakura. Ndatekereza rero ko ari byiza ko nkora ubusambanyi bunshimisha cyane, nkareka ishuri kuko nta byiringiro kuri njyewe”.

Uyu munyeshyuri wo mu kigo cya Epworth cyo muri Zimbabwe yavuze ko ubu byarangiye yararutse, agatangaza ko yanafashe umwanzuro wo kwinjira mu buraya ibimutera ibyishimo muri we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ya Papa Cyangwe yaburijwemo bitunguranye mu nkundura y’amagambo na Rocky Kirabiranya

Birashoboka ko waba utabizi na we: menya ibisobanuro by’udutima dukoresha kenshi mu butumwa twandikirana.