in

Birashoboka ko waba utabizi na we: menya ibisobanuro by’udutima dukoresha kenshi mu butumwa twandikirana.

Muri iyi nkuru, twaguteguriye ibisobanuro by’utumenyetso dutandukanye tw’umutima dukunze gukoreshwa mu butumwa bugufi bityo umenye uko uzajya udukoresha .

Agatima karimo umwambi

Aka gatima ushobora kugaha umuntu wakuzonze, mbese wawundi utekereza ijoro n’amanywa!

Agatima k’umuhondo

Ubusanzwe, ibara ry’umuhondo risobanura umunezero n’ubucuti busanzwe. Agatima k’umuhondo ushobora kukoherereza umwe mu bagize umuryango wawe cyangwa se inshuti yawe isanzwe.

Agatima k’icyatsi kibisi

Ibara ry’icyatsi kibisi ubusanzwe risobanura ishyari cyangwa gufuha. Agatima gafite iri bara ushobora kukoherereza umuntu igihe ushaka kumusaba ko mwakwiyunga cyangwa se ushaka kumwumvisha uburyohe bw’indabo busanzwe.

Agatima k’ubururu

Iri bara risanzwe risobanura icyizere n’ubwubahane mu mibanire yanyu. Agatima k’ubururu rero ushobora kukoherereza umuvandimwe wawe.

Agatima ka Move

Aka gatima ushobora kukoherereza umuntu ushaka kumumenyesha ko wifuza ko muryamana. Icyakora ibara rya move na none rishobora gukoreshwa risobanura ubukire.

Agatima k’umweru

Aka gatima gakoreshwa mu kwerekana urukundo nyarukundo ariko rutagize icyo rushingiyeho. Kakaba gashobora gukoreshwa n’umubyeyi ashaka kwerekana urukundo afitiye umwana we.

Agatima gasa n’igitaka cyangwa shokora

Aka gatima ugaha umuntu ushaka ko mukundana ariko bidahambaye.

Agatima kaka (kabonesha)

 

 

Aka gatima kagaragaza umunezero. Ushobora kukoherereza inshuti wemera, wumva waratira abandi. Mbese utewe ishema nayo. Ariko ushobora no kugaha umuntu umaze kukubwira inkuru nziza.

Agatima k’umukara

Aka gatima gakoreshwa mu kwerekana urukundo nyarukundo ariko rutagize icyo rushingiyeho. Kakaba gashobora gukoreshwa n’umubyeyi ashaka kwerekana urukundo afitiye umwana we.

Agatima kamenetse

Nkuko byigaragaza, aka gatima gasobanura akababaro mu rukundo cyangwa se

Agatima gafite akadomo

Aka gatima gashobora gukoreshwa nk’akamenyetso ko gutangara, kagasobanura ko hari ikintu kigushimishije.

Agatima gakura

Aka gatima gashobora gukoreshwa igihe ushaka kwerekana ko urukundo ufitiye umuntu rugenda rukura.

Agatima gatera

Aka gatima wakoherereza umuntu ushaka kubwira ko umukunda urukundo ruhambaye. Icyakora ushobora no kugakoresha uvuga ko ubuzima bumeze neza cyangwa se ko utwite.

Udutima tubiri

Utu dusobanuye ko mwembi mukundanye ku buryo bungana. Ushobora kugaha umuntu wizeye ko umukunda nawe akagukunda.

Udutima tubiri twikaraga

Utu dutima dusobanuye gushyira mu gaciro. Ushobora kutwoherereza umuntu mwagiranye utubazo ushaka kumusaba imbabazi cyangwa se ushaka kwereka urukundo umuntu ukeneye ko bamuba hafi.

Agatima gatukura

Aka ni agatima gasanzwe, kakaba gasobanura urukundo, ukaba wakoherereza umuntu ukunda cyangwa ufitiye amaranga mutima menshi.

Agatima gasa n’icunga rihishije (Orange)

Aka gatima ukoherereza umuntu igihe ushaka kumubwira ko uhora umutekereza cyangwa se ko wifuza ko mwakomeza kuba inshuti.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu bumiwe bumvise umukobwa w’umunyeshuri waryohewe n’uburaya akareka ishuri.

Breaking news : Abantu boherejwe i Rubavu byihuse kureba ko nyiragongo ishaka kuruka (Amafoto)