in

Abantu bihishe inyuma y’ikirombe cyagwiriye abantu 6 bari gushakishwa hasi kubura hejuru

Ubuyobozi b’akarere ka Huye, bwatangaje ko urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza ku bihishe inyuma y’abagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyo muri aka karere ka Huye mu murenge wa Kinazi.

Ubu iminsi imaze kuba 6 abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe ndetse ari nako hakorwa ibikorwa by’ubutabazi ngo bashakishwe ariko ntabwo baraboneka.

Nk’uko abaturage bahaturiye ba bivugwa, iki kirombe cyari cyimaze imyaka 4 gicukurwamo amabuye y’agaciro gusa ariko ubuyobozi bwo buvuga ko butari bubizi.

Ubu hari kwibazwa ukuntu imyaka 4 yashira ubuyobozi butazi ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu murenge. Niyo mpamvu ubuyobozi buvuga ko iperereza riri gukorwa rizatangaza ukuri kwabyo neza.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyina w’umuntu ni ikitonderwa! Umwana yatemaguye ise amuziza gukubita nyina

Umugabo yahagaritse ubukwe igitaraganya bwaburaga iminsi 3 ngo bube kubera ibanga yamenye ku mukobwa