in

Abantu batunguwe cyane n’agahimbazamusyi ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwashyiriyeho abakinnyi kugirango batsinde ikipe ya Pyramid FC

Abantu batunguwe cyane n’agahimbazamusyi ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwashyiriyeho abakinnyi kugirango batsinde ikipe ya Pyramid FC

Kuri iki cyumweru ikipe ya APR FC irakina n’ikipe ya Pyramid FC mu mukino ukomeje gutera ubwoba abafana b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu kubera abakinnyi iyi kipe yo mu Misiri ifite ndetse ni uko irimo kwitegurira hano mu Rwanda.

Ikipe ya APR FC imaze iminsi yitegura umukino wa Pyramid FC, ari nako abakinnyi bagira ibyo basezeranya abafana ndetse n’ubuyobozi bwa APR FC buyobowe na Lt.Col Richard Karasira bukabasezeranya byinshi kugirango babashe kwitwara neza kurusha uko byari bimeze.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko ubuyobozi bwa APR FC bwemereye abakinnyi agahimbazamusyi kangana na Milliyoni n’igice kuri buri mukinnyi. Impamvu ubuyobozi bwazamuye iyi ntego ni uko abantu benshi barimo guha amahirwe menshi Pyramid FC Kandi na APR FC ari ikipe ikomeye.

Ntabwo bitunguranye cyane kubera ko ubuyobozi bwa APR FC no mu minsi ishize ubwo iyi kipe yakinaga na Gaadiidka FC bahaye abakinnyi Milliyoni imwe kuri buri mukinnyi. Ibi bizaha imbaraga nyinshi abakinnyi, bivuze ko APR FC benshi bakwiye kuyiha amahirwe kuko ntijya ipfa gutakariza mu rugo.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester United yongeye gutera agahinda abakunzi bayo nyuma yo gutsindwa ibitego byinshi

Mu Mavubi byaranze ariko i Burayi arindwa mubi! Byiringiro Lague akiva mu ikipe y’igihugu Amavubi yageze mu ikipe ye y’i Burayi atangira kumwenyuza inshundura