Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Sandvikens IF yo muri Sweden, nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu yari yahamagawemo yahise atangira gutsindira ikipe ye.
Uyu rutahizamu yari mu bakinnyi 11 umutoza w’Amavubi yahisemo kubanza mu kibuga bakina n’ikipe ya Senegal ya 2, umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1, icy’Amavubi cyatsinzwe na Olivier Sefu.
Byiringiro Lague yahise asubira mu ikipe ye ya Sandvikens IF, kuri uyu wa Gatandatu yakinnye umukino na Täby Fc maze biza kurangira Sandvikens IF itsinze ibitego 3-0.
Muri ibi bitego harimo igitego cya Byiringiro Lague yatsinze ku munota wa 57.