Ibi bishobora kugutungura ndetse ukumva ko bidashobora kubaho, gusa ibi byarabaye aho abantu bifashe bagatega indege nta hantu na hamwe berekeje kandi bose babizi neza.Ibi byabaye mu mwaka ushize wa 2020.
Uru rugendo rw’indege rwiswe “Qantas flight to nowhere” nirwo rugendo rwa mbere rw’indege ku isi rwagurishije amatike menshi mu gihe gito, kubera ko mu minota 10 gusa amatike yose yari yashize. Iki kigo cyo gutwara abantu mu ndege kizwi nka “Qantas” cyo muri Australia cyafashe uyu mwanzuro wo gutwara abantu badafite aho bagiye nahamwe, ni urugendo rwamaze amasaha arindwi yose.
Uru rugendo rwabaye kuwa 10/10/2020, rwahagurukiye ku kibuga cy’indege cya Sydney ndetse ninaho rwasorejwe. Uru rugendo rw’indege rwanditse amateka ku isi, ngo ntahantu nahamwe rwari rugamije kujya ahubwo ngo abayigiyemo batemberejwe ikirere cya Australia mu gihe cy’amasaha arindwi ndetse baryoherwa n’ibyiza byicyo gihugu.
Indege yahagurutse itwaye abagenzi 134, mu ndege nziza cyane ya Boeing 787, ndetse ticket yurwo rugendo yari ihenze cyane kuko yariri y’amadorali 575 na 2765. Buri wese yaguraga iyihwanye n’umufuka we bitewe naho ashaka kwicara.
Bajya gutegura uru rugendo, ahanini ngo byaturutse kukuba hari hashize igihe kinini abaturage bari muri guma murugo ndetse ntanumwe wari wemerewe gusohoka igihugu mu gihe gikabakaba umwaka. Ibi rero ngo babikoze bagamije kongera guturisha abantu mu mutwe bityo biyemeza gutwara abantu mu ndege ntahantu na hamwe bagiye ndetse iyo ndege nta na hamwe yigeze ihagarara.
Ubuyobozi bw’ikigo Qantas bwo bwavuze ko aribwo bwa mbere bacuruze amatike menshi mu gihe gito ndetse ko nibiba ngombwa ngo bazajya bategura ingendo nyinshi nkizi, kuko babonye ko abantu ngo bababaye kugenda.