in

Abantu 20 bamaze guhitanwa n’imvura idasanzwe y’umuhindo

Abantu 20 bamaze guhitanwa n’imvura idasanzwe y’umuhindo.

Kuva imvura y’umuhindo yatangira kugwa imibare itangwa na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi igaragaza ko imaze gutwara ubuzima bw’abantu bagera kuri 20 mu gihe abagera kuri 58 bakomeretse.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko iyi mibare ari iyo kuva ku wa 1 kugera ku wa 28 Nzeli 2023.

Muri aba bantu bamaze guhitanwa n’ibiza by’imvura y’umuhindo, 1/2 cyabo bishwe n’inkuba zikomeretsa abandi 43.

Imibare yo muri uyu muhindo kandi igaragaza ko ibiza byasenye inzu 499, hegitari 58 z’imyaka zirangirika ,inka 2 zishwe n’ibi biza ndetse n’andi matungo 123. Yangije ibyumba by’amashuri 37.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri Habinshuti Philippe yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwararika bakubahiriza inama bagirwa n’inzego z’ubuyobozi.

Ati” Nta muturage ukwiriye kuba ari ahantu nawe abibona neza y’uko azahura n’ikibazo ngo ahagume mu gihe twabonye ko dufite imvura idasanzwe.”

Yasabye ubufasha bwa buri wese mu kurwanya isuri, kuzirika ibisenge by’inzu, kuzisana no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo hatangwe ubutabazi.

Inzego zitandukanye zikomeje gushishikariza abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuga vuba na bwangu.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubwiru muri Miss Rwanda igiye kugaruka mu isura nshya aho azajya hatorwa ba Miss ba buri Ntara igize u Rwanda

Rutahizamu wa Rayon Sports yatunguye abakinnyi bagenzi be nyuma yo kubabwira umubare w’ibitego bagomba gutsinda Al Hilal Benghazi bakayiha isomo rikomeye