Mu minsi mike ishije nibwo mu Rwanda hose abaguzi b’ibirayi batabazaga bavuga ko igiciro cya byo cyihagazeho ku buryo nko mu mujyi wa Kigali hari aho ikilo cyageze ku bihumbi 2frw.
Uyu munsi wa none, mu masoko amwe n’amwe yo mu mujyi wa Kigali, igiciro cy’ibirayi gikomeje kumanuka kuko aho twabashije kugera twasanze abaguzi babyo babigura ku bwinshi kandi bishimiye igiciro cyabyo.
Umunyamakuru wa Yegob ubwo yageraga mu isoko rya Kimisagara, yasanze ibirayi ikilo ari amafaranga 500 Frw (ibyamacye) naho ibihenze bizwi nka Kinigi, ikilo ni amafaranga 800Frw.
Ni mu gihe mu isoko rya Miduha i Nyamirambo, ikilo cy’ibirayi cya macye ni amafaranga 450Frw naho ibya Kinigi ni amafaranga 750Frw.
Ni mu gihe mu isoko rya Zindiro Kimironko ikilo cy’ibirayi ni hagati y’amafaranga 550 ndetse na 650Frw.