in ,

Abakunzi ba Tom Close berekanye indirimbo ye yambere y’ibihe bye byose izahora ikunzwe (+VIDEO)

 

Tom close ni umuhanzi w’umunyarwanda umaze kuba icyamamare mu rwagasabo ubu bivugwako ari mu bahanzi batatu  bakomeye mu Rwanda ndetse bamaze kugira ibigwi byinshi kandi  ari mu bahanzi babiri batagije injyana ya POP na R&B mu Rwanda gusa abantu bakomeje kwerekana indirimbo ye y’ibihe byose itazigera isaza , iyo ndirimbo ni MBWIRA YEGO yakoze agitagira muzika iyi ndirimbo iracyari mu mitima yabenshi kugeza aho bamwe mu bakunzi be bakomeza kuvuga ko ari indirimbo ye izahoraho kandi itazigera isaza.

umuhanzi TOM CLOSE
umuhanzi TOM CLOSE

Bamwe mu bakunzi be utarashatse ko tumwerekana isura ni umukobwa uzwi kumazina ya koby amazina ye nyakuri akaba ari Mwiza ornella ufite imyaka 26 y’amavuko akaba atuye mu murenjye wa kacyiru yadutangarije ko iyi ndirimbo imaze imyaka irenga icyenda(9) ariko akaba ari indirimbo yumva iyo atuje ikindi uyu mukobwa aho aba uhasaga amafoto ya Tom close aho aryama bigaragara ko ari umukunzi we wa muzika byumwihariko.

Abandi twaganiriye ni itsinda ry’urubyiruko ribarizwa mu kigo cy’urubyiruko cya maison de jeune Kimisagara aho twasanze bari kuyiganiraho ndetse ubona ko ari indirimbo ikunzwe cyane mu mitima y’urubyiruko .

Twakomeje kubaza abandi bakunzi bagenda badutangariza uko bayizi ndetse twageze ahagana igikondo tuganira n’abankunzi be turayibumvisha ibyishimo birabarenga bibaza aho twayikuye bityo banadusaba kutubwira aho indirimbo zo muri ibi bihe byakera bazikura

Twasojereje mu gace ko mu gatenga mu karere ka kicukiro biza kuba agahoma munwa dore ko twahasanze abafite indirimbo ze zo mu bihe byo mu mwaka wa 2007 gusa muri icyo gihe zibitswe kububiko bwabo bwa telephone z’igendanwa.

https://www.youtube.com/watch?v=sN9UUmWHLDw

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore igeso eshanu (5) itsinda Tough Gangs yatoje urubyiruko rw’abanyarwanda kugeza ubu izo geso zirikwagiza abatari bake.

IYI N’INDIRIMBO YA RIDER MAN YAYIKOZE BITURUTSE KURI FILIMI YAREBYE IKAMUTERA AGAHINDA : ( +VIDEO-{GET OUT OF MY SOUL})