in

Abakunzi ba Kiss FM Cyuzuzo na Antoinette babateguje ikintu gikomeye

Radiyo ya Kiss FM ijya itegura ibihembo ngaruka mwaka bita Kiss Summer Awards aho bahemba ibyiciro bigiye bitandukanye muri muzika nyarwanda mu rwego rwo kuyiteza imbere ikava ku rwego rumwe ikajya ku rundi.

Muri ibyo bihembo batanga dore uko ibyiciro bahitamo, hari ikiciro cy’umuhanzi mwiza w’umwaka, umuhanzi mushya mwiza w’umwaka, umuhanzikazi mwiza w’umwaka, indirimbo nziza y’umwaka ndetse na Producer mwiza w’umwaka.

Kuri ubu ibi bihembo birabura igihe gito ngo bitangwe kuko bizatangwa ku itariki ya 30 Ukwakira dore ko amatora y’abahatana muribyo yatangiye ubu ageze kure bamwe mu bahatana basize abandi.

Gusa icyo wamenya mu muhango wo kubitanga biba ari ibirori bikomeye cyane, kuri ubu abakobwa beza basanzwe ari abanyamakuru kuri Kiss FM Cyuzuzo ndetse na Antoinette nibo bazaba bari kuyabora abantu baca kuri tapi itukura kabisa murararitswe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyeshuri b’abahungu bo mu yisumbuye barwanye inkundura bacagagura imyenda bapfa umukobwa(Video)

Umukobwa mwiza wakundanaga na Yvan Buravan yasangije abantu bimwe mu bihe byiza bagiranye