Umupolisi w’umufaransa wambitse amapingu umuganga w’amenyo yatangariwe bikomeye n’abakoresha urubuga rwa Twitter nabo bisabira gufungwa.
Ibi byabaye nyuma y’amashusho yagiye hanze y’umupolisikazi wo mu Bufaransa uteye nk’igisabo, yafunze umuganga w’amenyo ukurikiranyweho icyaha cyo gutema abarwayi yavuraga.
Muganga w’amenyo, Lionel Guedj yafunzwe azira gutema abarwayi amagana nyuma yo kubizeza ko agiye kubavura bagataha bamwenyura.
Nyuma y’uko abakoresha Twitter babonye amashusho arimo uwo mupolisikazi uteye mu buryo budasanzwe, bacitse ururondogoro na bo basaba gufungwa.
Umwe ati: “Bruh ibi ntibikiri ibya muganga w’amenyo.”
Undi ati: “Hari undi muntu wumva ushaka kurenga ku mategeko?”
Undi na we aza asaba gufungwa, ati: “Umuntu ndakwinginze umpe izina ry’aka karere, nkeneye gufatwa.”
Undi na we yagize ati: “Nta muntu uvuga ibyerekeye umuvuzi w’amenyo w’umuherwe n’abarwayi yatemye.”
Muganga w’amenyo Lionel Guedj na se Carnot Guedj banditswe mu gitaba cy’abanyabyaha.
Aba bombi kandi bahamwe n’icyaha cyo kuba barateje “ihohoterwa ku bushake ritera gutemwa cyangwa ubumuga buhoraho” bw’abarwayi 327, Guedj afungwa imyaka umunani na se Carnot w’imyaka 70, bafungwa imyaka itanu.
Videwo