in

KNC ari kubyinira ku rukoma nyuma yo kwigaranzura Rayon Sports na Kiyovu Sports zihora zimuhabya

Ikipe ya Gasogi United iyoborwa na Kakuza Nkurunziza Charles wamamaye nka KNC yamaze kwigaranzura Kiyovu Sports na Rayon Sports ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Ibo yabigezeho nyuma yo gutsinda ikipe ya Bugesera Fc igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Max Well Ravel Djoumekou ku munota wa 41.

Gasogi United yahise ifata umwanya wa mbere by’agateganyo mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports na Rayon Sports zitari zakina umukino w’umunsi wa Gatatu.

Kuri ubu Gasogi United ni iya mbere by’agateganyo n’amanota 7 ku 9 nyuma yo gukina imikino igera kuri itatu ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda itari yatsindwa, aho imaze gutsinda imikino 2 ikanganya umwe.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakoresha Twitter bisabiye gufungwa nyuma yo kubona imiterere idasanzwe y’umupolisi wafunze umuherwe (Videwo)

Uwari umukozi wo mu rugo yahindutse nyir’urugo