Ubundi nta muntu uhuza imyitwarire na mugenzi we, gusa ariko hari uburyo abakobwa bahurira ku myitwarire mu buryo 4.
Twifuje kubasangiza ubu bwoko 4 bw’abakobwa, ndetse n’icyo bisaba umusore kugira ngo akundane n’umukunzi we azi uko amwitwaraho.
1.Umukobwa wiyitaho
Umukobwa nkuyu aba ashaka kugaragara neza mu bandi, atinda gusoka mu nzu arimo kwitera makeup, kuko ntiyasoka mu nzu atiteye makeup, ikindi ntabwo akunda gukora siporo.
Musore niba ubona umukunzi wawe ateye nk’uyu birasaba ngo ube ufite amafaranga yo kumuha kugira ngo ase neza mu bandi, kuko akunda kugura utuntu nka makeup, imyenda ndetse n’ibindi byinshi bituma asa neza mu bandi.
2. Umukobwa usanzwe
Ni umukobwa ukora akazi ntacyo witayeho, ku buryo mu gihe ari gukora ntabwo atinya ko yakiyanduza. Ariko na none akunda gusa neza nk’abandi bakobwa bose.
Umusore ukundana n’uyu mukobwa, ni umunyamahirwe kuko nta byinshi asaba. Biba bisaba ngo umusore amubere umutware, ajye amutekerereza.
3. Umukobwa wivumbuye (ukora ibintu mu buryo bwe)Â
Umukobwa nkuyu, muri bagenzi be, bakunda kumubona nka nyirabayazana w’ibibazo bahura nabyo. Akora ibintu mu buryo bwe.
Umusore ukundana n’uyu mukobwa, aba asabwa gucisha bugufi kuko ugerageje kumuhindurira amahame muhita mushwana , bityo umusore asabwa kwemera kuyoborwa n’uwo mu kobwa.
4. Umukobwa wirwanyeho
Ni umukobwa ukunda kugerageza ibintu bishya, akunda ibyo abandi bakobwa badakunda, niwe usanga adakunda imyambaro y’abasore.
Umusore ukundana n’uyu mukobwa, ntabwo avunika, kubera ko uyu mukobwa aba yumva ashaka gukemura muri kintu cyose mu rukundo rwabo. Uyu mukobwa kandi niwe usanga musokana maze akishyura amafaranga mwakorwsheja.