in

Abakobwa bakuze baratabariza abasore bafite gahunda ya nta gikwe kwisubiraho

Abakobwa benshi bakomeje kugaragaza impungenge zabo zo kubura ababashyira mu rugo bakavuga ko bafite imbogamizi ziva ku basore badashaka gushaka. Ikibazo cy’abasore batagishaka gushaka abagore cyahangayikishije benshi dore ko gituma bamwe mu bakobwa bahera iwabo nk’uko byagiye bitangazwa.

Umukobwa umaze kugera mu gihe cyo kwiheba ‘Nk’uko bivugwa’, yakoze ibyafashwe nk’ibidasanzwe bamwe bibaza niba ari ukubura kw’abagabo cyangwa niba ari ikindi kibazo.

Uyu mukobwa we yabyishyiriye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ashaka umugabo babana bitewe n’uko imyaka imaze kumubana myinshi.

Uyu mukobwa witwa Vanessa, yashyize hanze ifoto ye ahagaze maze yandikaho amagambo agira ati ”Mfite imyaka 42 y’amavuko, ndi gushaka umugabo wo kubana nawe tugakora ubukwe. Nta mwana mfite, ndi umwarimu wabigize umwuga”.

Mu gihe kitari icya kure, undi mukobwa wo mu gihugu cya Ghana na none, yatangaje ko ashaka umugabo cyangwa umusore wo kumutereta uyu mukobwa yavuze ko afite imyaka 33 y’amavuko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Niringiyimana Jean Damascene
Niringiyimana Jean Damascene
1 year ago

Niba ufit gahundac uzanyandikir cg umvugish kur WhatsApp ni 0790840000 nanjy ndumwarim wabigiz umwug

Niringiyimana Jean Damascene
Niringiyimana Jean Damascene
1 year ago

Nibufit gahund kbx uzamvugish WhatsApp & call 0790840000 nanjy ndumwarim wabigiz umwug kd mfit gahund kbx

Video: umusore yihaye kwambika impeta inkumi iramusebya

Kabaye: umugore yarambiwe gutegereza umukunzi we utamurongora amwambika impeta ku ngufu