in

Abakiri bato bakomeje kwiyahura umusubirizo, Nyakabanda umusore ukiri muto yiyahuye akoresheje kimwe mu bikoresho byica nabi abagerageje kubikoresha biyahura

Abakiri bato bakomeje kwiyahura umusubirizo, Nyakabanda umusore ukiri muto yiyahuye akoresheje kimwe mu bikoresho byica nabi abagerageje kubikoresha biyahura.

Ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023 mu masaha y’amanywa, mu Murenge wa Nyakabanda hagaragaye umurambo w’umusore ukiri muto wiyahuye akoresheje umugozi.

Aya makuru yamenyekanye Saa tanu n’igice z’amanywa, ubwo uwitwa Nzabonimpa Pacifique w’imyaka 29 yasanzwe mu mugozi yakoresheje yiyahura.

Uyu musore wabanaga n’umubyeyi we umwe gusa, umubyeyi we ni we wamubonye mu gihe yaravuye mu masengesho ahita aca umugozi ndetse anatabaza abaturanyi.

N’ubwo hatabajwe abaturanyi ariko, Nzabonimpa we yari yamaze gushiramo umwuka nk’uko byaje kwemezwa n’abaganga bazanye n’imbangukiragutabara (Ambulance).

Inzego z’Ibanze ndetse n’iz’Umutekano zahageze, zemeza ko umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ni Umunyeshuri wanjye” Umugabo ushinjwa kurongorera inshoreke mu marembo y’urugo rwe, yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ari Umunyeshuri yigisha kunyonga

Guma mu rugo irongeye: Hashyizweho Guma mu rugo kubera impamvu y’ikintu gikomeye cyari cyiri gutwara ubuzima bw’abantu