in

Abakinnyi batatu ba Police FC bagambaniye Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ bategeka umutoza Mashami Vincent kumwirukana bamushinja ko ateza umwuka mubi mu rwambariro

Abakinnyi batatu bari mu nkingi za mwamba z’ikipe ya Police FC aribo myugariro w’ibumoso Rutanga Eric, Nshuti Dominique Savio na rutahizamu wo ku ruhande Sibomana Patrick Papy ni bo bategetse umutoza Mashami Vincent kutazigera aha umwanya Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’.

Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cyo kuri Radio 10 cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, abanyamakuru Kazungu Clever na mugenzi we Mucyo Biganiro Antha banenze bikomeye umutoza Mashami Vincent kuba yarumvise amabwire y’abakinnyi batatu ba Police FC bigatuma aha agaciro gacye Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’.

Si ubwa mbere muri Police FC havuzwemo umwuka mubi, kuko mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2022-2023 nibwo byatangiye kuvugwa ko Nshuti Dominique Savio ari kurebana ay’ingwe na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ bapfa igitambaro cy’Ubukapiteni.

Nk’uko tubikesha Radio 10 bivugwa ko Nshuti Dominique Savio, Sibomana Patrick Papy na Rutanga Eric batifuza ko Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ aguma muri Police FC kuko bamushinja ko yashaje nta musaruro ushimishije yageza ku ikipe, ikindi bamushinja ni uguteza umwuka mubi mu rwambariro.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa 8 n’amanota 24 kuri 51 imaze gukinira, bisobanuye ko imaze gutakaza amanota 27 yose.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa RBA FC yavuze ko iyi kipe atoza natayigeza muri 1/4 azahita yegura hatangira kwibazwa umusimbura we

Ruhango: Umugabo yasanze mama we n’umwishywa we baryamye abakorera igikorwa cy’ubunyamaswa adasize n’inka yabo