Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ikurikirwa na benshi kw’isi
Usanga kandi buri mukunzi wa ruhago agira umukinnyi yihebeye akaba anamukurikirana kumbuga ze nkoranyambaga,muri iy’inkuru tugiye kugaruka kubakinnyi b’umupira w’amaguru batanu andi kurubuga bakurikirwa kurusha abandi kurubuga rwa Twitter.
5.GERARD PIQUE
Uy’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Espanye akaba na myugariro w’ikipe ya FC BARCELONA akaba yarahoze mu rukundo n’icyamamare muri muzika Shakira.Gerard Pique k’urubuga rwa Twitter akoresha izina rya (@3gerardpique) akaba akurikirwa n’abarenga miriyoni makumyabiri n’ibihumbi Magana atatu.
Gerard Pique w’imyaka mirongo itatu n’itanu kurubu amaze gutwarana na FC BARCELONA ibikombe umunani bya championa ya Espanye(La Liga) ndetse n’ibikombe bitanu bya Champions League.
4.ANDREAS INIESTA
Uy’umugabo wahoze akinira ikipe ya FC Barcelona n’igihugu cya Espanye kurubu akaba ari umukinnyi mu gihugu cy’Ubuyapani.Uy’umugabo w’imyaka 38 akurikirwa n’abasaga miriyoni makumyabiri neshanu n’ibihumbi Magana atanu k’urubuga rwa Twitter.Andreas Iniesta azahora y’ibukirwa kugitego yatsinze k’umukino wanyuma w’igikombe cy’isi cyakinwe mu mwaka wa 2010.
3.MESUT OZIL
Uy’umukinnyi wakiniraga igihugu cy’Ubudage akurikirwa n’abarenga miriyoni makumyabiri nesheshatu n’ibihumbi Magana abiri.Mesut Ozil wamenyekaniye mu makipe akomeye nka Real Madrid na Arsenal kurubu akina mu gihugu cya Turikiya mw’ikipe ya İstanbul Başakşehir.
2.NEYMAR JR
Uy’umusore ukomoka mu gihugu cya Brazil akurikirwa n’abarenga miriyoni mirongo itanu n’umunani n’ibihumbi ijana.Neymar ufite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi w’umupira w,amaguru waguzwe meshi kurubu akinira ikipe ya Paris St Germaine ikina Championa yambere y’ikiciro cya mbere m’Ubufaransa.
1.CRISTIANO RONALDO
Kizigenza Cristiano Ronaldo niwe uzakumwanya wa mbere mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakurikirwa cyane k’urubuga rwa Twitter aho akurikirwa n’abarenga miriyoni ijana n’eshatu n’ibihumbi Magana atandatu. Uyu musore w’umunya Portugal kurubu akinira ikipe ya Manchester United yagarutsemo nyuma yo gukinira ikipe ya Real Madrid na Juventus.