in

Breaking news: umukinnyi ukomeye mu mateka ya ruhago yamanitse inkweto

Ramires Santos do Nascimento  ni umukinnyi w’umunya-Brazilian yavutse ku itariki ya 24 werurwe 1987 yakinaga yataka izamu aciye kumande umuvuduko,amacenga aryoheye ijisho nibyo byamurangaga.

Ramires uyu munsi mu masaha y’umugoroba nibwo yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru   by’umwuga ku myaka 35 ,ibyo abanyarwanda bita kumanika inkweto benshi bamwibukira muri Chelsea ukuntu yari umukinnyi wa kubaganaga  cyane imbere yizamu amakipe amutinya biza kurangira akurikiye amafaranga.

Ramires mu magambo macye mubyo yavuze yagize ati”mfashe umwanzuro wo kubabwira ko urugendo rwanjye rwo gukina umupira w’amaguru rurangiriye aha,ndashimira Imana yamfashije gukina ku rwego rwo hejuru kandi nkakundwa,akomeza ashimira amakipe yanyuzemo nka Joinville,Cruzeiro,Benfica, Chelsea,Jiangsu na Pakmeiras.

Yasoje agira ati”abafana nzabahoza kumutima,kandi ndashimira abakinnyi b’ikipe yanjye y’igihugu ya Breazilian twakinanye ibikombe by’isi bibiri byari inzozi kandi zarasohoje,asoza ashimira umutoza abo babanye mu makipe yanyuzemo umuryango we n’inshuti nabanyamupira bose bamufashije kugira aho agera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Emmanuel Okwii yabonye ikipe nshya y’igihangange

Abakinnyi batanu b’umupira w’amaguru bakurikirwa kurusha abandi ku rubuga rwa Twitter