Wa mukobwa mwiza wakundanaga na Yvan Buravan yavuze indirimbo ya Yvan Buravan ikubiyemo inkuru y’urukundo rwabo

Chiffa Marty wamenyekanye nk’umukunzi wa Yvan Buravan yahishuye indirimbo imwe mu ndirimbo za Yvan Buravan ikubiyemo inkuru y’urukundo rwabo. Ni nyuma yuko umwe mu bafana ba Yvan Buravan na Chiffa yari asabye Chiffa ko yabasangiza inkuru y’urukundo rwabo.

Nkuko Chiffa yabigaragaje yavuze ko indirimbo  ikubiyemo inkuru y’urukundo rwe na Yvan Buravan ari INKURU. Iyi ndirimbo ni imwe mu za Yvan Buravan zakunzwe cyane ikaba yaragiye hanze mu kwezi kw’Ukwakira 2019.