in

Abakinnyi b’Abanyamahanga muri Rayon Sports barwanye bapfa ko umwe atahaye undi umupira

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Boubacar Traore n’Umunya-Nigeria Rafael Osaluwe Olise ukina hagati mu kibuga bararwanye bapfa ko umwe atahaye undi umupira (pass).

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, kuri Stade ya Ruyenzi hari habereye umukino wa gicuti wahuje Kamonyi FC yahoze yitwa Pepiniere FC na Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze Kamonyi FC ibitego bitatu kuri kimwe, ibitego bya Rayon Sports harimo bibiri byatsinzwe na rutahizamu Moussa Camara ukomoka muri Mali na Iraguha Hadji waguzwe muri Nyakanga 2022 avuye mu ikipe ya Rutsiro FC.

Ubwo uyu mukino wari urangiye Boubacar Traore yarwanye na Rafael Osaluwe Olise bapfa ko hari imipira Traore yagiye akina nabi kandi ko atagiye amuha imipira, uku gushyamirana kwaje guhita guhoshwa na bagenzi babo bafatanyije n’abatoza b’iyi kipe barangajwe imbere na Haringingo Francis Christian.

Kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022, mu kiganiro One Sports Show cya Radio 1, umunyamakuru Kanyamahanga Jean Claude ‘Kanyizo’ wakoze icyo kiganiro yemeje ko Boubacar Traore na Rafael Osaluwe Olise bashyamiranye ku buryo bukomeye, ndetse batukana ibitutsi byinshi aho Traore yakoreshaga ururimi rw’igifaransa mu gihe Osaluwe yakoreshaga icyongereza.

Aba bakinnyi bombi baguzwe na Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka, gusa ntabwo bari batanga umusaruro ushimishije nk’uko bari babyitezweho n’imbaga y’abakunzi b’iyi kipe, gusa by’umwihariko Boubacar Traore we bigaragara ko urwego rwe rw’imikinire ruri hasi ku buryo kuzatanga umusaruro bizamugora.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Harahirwa Pamela ufite umugabo nkawe” Ifoto ya The Ben yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Dore Imbogo byose abishyize hanze agize ati “Gutwita kwanjye reka mbivugeho kuko guceceka birandambiye”