Ikipe ya Paris Saint -Germain isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa, ni ikipe iba inyenyeri mu rugo ariko mu irushanwa rya Champions league ikisanga yarabaye insina ngufi.
Ikipe ya Paris Saint -Germain mu myaka irindwi ishize ntiyabashije kurenga muri ⅛ inshuro eshanu zose.
Paris Saint -Germain nyuma yo gusezererwa na Bayern Munich uyu mwaka iyitsinze ibitego bitatu ku busa mu mikino yombi, irateganya kutazirukana umutoza Christophe Galtier ndetse na Luis Campos nk’uko tubikesha ikinyamakuru L’Equipe.
Nasser Al-Khelaif uyobora iyi kipe ndetse n’ikipe ngari bakorana barateganya kuzagura abakinnyi 8 bashya mu mpeshyi ndetse bakagira n’abo basezerera.
Inkuru y’ikinyamakuru Goal.Com ivuga ko Paris Saint -Germain iteganya kuzagura abakinnyi bakurikira:
Ikipe ya Paris Saint -Germain irateganya kuzagura Milan Skriniar kuva mu ikipe ya Inter Milan.
PSG irifuza umukinnyi wa Villarreal witwa Pau Torres, na Ibrahim Sangare ukinira PSV Eindhoven mu Buhorandi.
PSG ku isoko ryo mu mpeshyi irifuza kandi kuzagura Kouadio Koné usanzwe ukinira Borrusia Mönchengladbach , Bernado Silva ukinira Manchester City, Ryan Cherik ukinira Olympique Lyonnais na Victor Osimhen rutahizamu wa Napoli ukomeje kwigaragaza cyane i Burayi.
Paris Saint -Germain ngo mu gihe yaba iguze abo bakinnyi ishobora kuzasezerera abakinnyi barimo Georginio Wijnaldum , Leandro Parades , Julian Draxler ndetse hagati ya Messi na Neymar umwe agasohoka kugira ngo bagabanye imishahara.