in

Abakinnyi 3 barimo n’uheruka gutwara champions League batari babona ikipe bazakinira umwaka utaha

Abakinnyi batatu bakomeye mu mateka y’isi badafite amakipe bakinira kugeza ubu kandi bigurisha, abo ni abakinnyi bakoze ibitangaza mu mupira w’amaguru.

Uwa mbere ni Marcelo Vieira da Silva Júnior (Marcelo) umwe mu bakinnyi beza bakinnye kuri gatatu isi yaba yaratunze. Marcelo uheruka gusezera muri Real Madrid baherutse gutwarana champions League ubu nta kipe afite.

Uwa kabiri ni Edinson Roberto Cavani Gómez (Cavani) uyu ni rutahizamu ukomeye wanyuze mu makipe menshi akomeye nka Manchester United, Paris Saint Germain ndetse n’izindi. Kugeza ubu nta kipe afite. Cavan aheruka gusoza amasezerano ye muri Manchester United ndetse akaba nta kipe iramwifuza.

Umukinnyi wa gatatu ni Juan Manuel Mata García (Juan Mata) na we ni umukinnyi ukomeye utarabona ikipe kandi ari mu bakinnyi beza bo hagati ariko utaratanze umusaruro yari yitezweho muri Manchester United. Ibyo byatumye batamwongerera amasezerano binatuma kugeze ubu nta kipe arabona.

Abo bakinnyi bose twavuze bari hejuru y’imyaka mirongo itatu ibyo bishobora gutuma nta kipe ibifuza kuko  bamajije gukura ndetse bituma amakipe atabibonamo mu mishinga yayo y’igihe kirekire.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Apr Fc igiye gukora umuhango ukomeye wo kumurika ibyagezweho

Miss Pamela yanze kujya kwakira umukunzi we The Ben ku kibuga cy’indege byibazwaho na benshi