in

Miss Pamela yanze kujya kwakira umukunzi we The Ben ku kibuga cy’indege byibazwaho na benshi

Miss Uwicyeza Pamela uri mu rukundo n’umuhanzi w’umunyarwanda wamaze kuba mpuzamahanga The Ben, yanze kujya kumwakira ku kibuga cy’indege cya Kigali ubwo yageraga mu Rwanda.

The Ben yageze mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022, aho byari biteganyijwe ko Pamela arajya kumwakira ku kibuga cy’indege ariko ntabwo yigeze ajyayo.

The Ben akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali giherereye i Kanombe yabajijwe umuntu yaba akumbuye avuga ko akumbuye mama we cyane ndetse na Uwicyeza Pamela umukunzi we.

Pamela yatengushye The Ben nyuma yo kwanga kujya kumwakira ku kibuga cy’indege cya Kigali ubwo yageraga mu Rwanda.

Impamvu yatumye uyu mukobwa atajya kwakira umukunzi we ni uko umuryango we wamubujije kugaragara mu itangazamakuru ari kumwe na The Ben.

Umuryango wa Pamela ntabwo wari wacyira ko umukobwa wabo ari mu rukundo n’uyu muhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda The Ben.

Biteganijwe ko The Ben azava mu Rwanda hari ikintu gikomeye akoze ku rukundo rwe na Miss Uwicyeza Pamela harimo nko kujya kwiyerekana ndetse no kwerekana Pamela iwabo.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 3 barimo n’uheruka gutwara champions League batari babona ikipe bazakinira umwaka utaha

Mukobwa, uyu musore witwara atya arenda kugutera indobo