Abakinnyi 2 bisabiye umutoza wa Rayon Sports kuzabanza mu kibuga kuri Kiyovu Sports kugirango bongere bagarurire ibyishimo abafana
Nyuma y’imyitozo imaze iminsi ikora n’ikipe ya Rayon Sports abakinnyi babiri bayobowe na Rwatubyaye Abdul bisabiye Haringingo Francis kuzababanza mu kibuga kugirango bongere bahe ibyishimo abafana b’iyi kipe.
Rwatubyaye Abdul na Willy Essomba Onana bamaze iminsi bakora imyitozo yose n’abandi bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports ariko muri iyi myitozo yose abakinnyi bakinana nabo bemeza ko bameze neza kandi kuri Kiyovu Sports bakinnye ngo hari icyo bafasha kandi gikomeye.
Mu myitozo yejo hashize kuwa Kane, iyi kipe yakoze imyitozo idafite abakinnyi barimo Mbirizi Eric ndetse na Tuyisenge Arsene hamwe na Ndizeye Samuel bose bataragaruka neza mu kibuga nyuma y’utubazo tw’imvune bamaranye iminsi.
Iyi myitozo yakozwe ntamufana wemewe, abaje bose bangiwe kwinjira nyuma y’imyigaragambyo aba bafana bakoze ku munsi wo kuwa kabiri tariki 31 Mutarama 2023, kubera agahe Gato bahawe ko kureba rutahizamu mushya Joachim Ojera wari ukoze imyitozo bwa mbere muri iyi kipe y’abafana benshi hano mu Rwanda.
Kuri iyi myitozo yakozwe ntamufana wemewe cyangwa undi muntu wese, YEGOB yamenye ko Rwatubyaye Abdul ndetse na Leandre Willy Essomba Onana ubwabo bisabiye umutoza kuzabashyira mu kibuga ku munsi wo ku cyumweru kugirango bafashe iyi kipe gutsinda Kiyovu Sports imaze iminsi yarabagize intsina ngufi.
Ntawatinya kuvuga ko aba bakinnyi bombi bataramera neza kubera ko umukinnyi uvuye mu mvune ntiwapfa kumutangiriza ku mukino ukomeye nkuyu ahubwo baba bakwiye kubanziriza ku mikino iba idakomeye cyane kugirango agende agaruka buhoro buhoro.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakaniye uyu mukino mu buryo bwose nyuma yo kutabyitaho mu mukino ubanza ikipe ya Kiyovu Sports ikabatsinda ibitego 2-1 mu buryo batumva neza ariko baremeza ko iki Ari cyo gihe cyo kwikiraho iki gisuzuguriro nubwo na Kiyovu Sports itatereye iyo.