Umuhanzikazi Tiwa Savage wo muri Nigeria yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi bamutatse ubwiza bavuga ko ari umugore mwiza ku isi kubera amafoto ye.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Tiwa Savage yasangije abamukurikira amafoto atandukanye, arenzaho amagambo agira ati:”Ndi umwiramukazi w’uburanga butangaje udashobora gukina na we.”
Benshi mu babonye ayo mafoto bamusingije cyane bemeranya na we rwose ko afite ubwiza butarabaho. Mariama ati:”Uteye neza.” Uwitwa Thank ati:”Uri umugore w’ubwiza ku isi.”





