in

Abakinnyi 2 ba Police FC bakiniye Rayon Sports bari gukubita agatoki ku kandi mbere yo guhura kw’aya makipe

Uyu munsi ikipe ya Police FC ndetse na Rayon Sports zirakina umukino wa shampiyona aho abakinnyi 2 ba Police FC nibo bitezweho kubabaza cyane Rayon Sports bavuyemo.

Abakinnyi ba Police FC bitezweho byinshi ni Rutanga Eric ndetse na Nshuti Savio aba bombi bavuye muri Rayon Sports mu minsi ishize kandi Bose bari bafatiye runini iyi kipe.

Rutanga Eric ukina yugarira wabaye Kapiteni muri Rayon Sports ndetse na Savio wwabaye Kapiteni w’ungirije muri iyi kipe ukina ataha izamu bari mu bakinnyi umutoza wa Police FC yitezweho kubabaza Rayon Sports nyuma yo kugivamo mu myaka ishize.

Police FC igiye guhura na Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na Sun rise igitego 1-0 mu mukino wa mbere wa Shampiyona sezo 2022/2023, naho Rayon Sports yo kuri uyu munsi yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1 bigoranye cyane.

Police FC iribwakire uyu mukino yatangaje ibiciro byo kwinjira Aho yatangajeko kwinjira Ari 3000 ahasanzwe, 5000 ahatwikiriye, 15000 VIP ndetse na 20000 VVIP. Uyu mukino uraba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Nabonye inka zifite ibiti binini” Umukobwa uri mu kiruhuko mu Rwanda yasekeje benshi ubwo yashakaga kuvuga amahembe y’inka z’inyambo (Videwo)

Miss Mutesi Jolly yavuze umupasiteli akunda cyane ndetse anatangaza aho agiye kujya asengera