in

Abakinnyi 2 ba APR FC harimo uwari waricajwe n’umutoza Thierry Froger bashobora kutagarukana n’iyi kipe kubera amakipe ari kubirukaho birenze

Bashobora kutagaruka hano mu Rwanda! Abakinnyi 2 ba APR FC harimo uwari waricajwe n’umutoza Thierry Froger bashobora kutagarukana n’iyi kipe kubera amakipe ari kubirukaho birenze

Ku munsi wejo hashize ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa kabiri n’ikipe ya JKU FC muri Mapinduzi Cup, igikombe kirimo kubera muri Zanzibar kugeza ubu.

Umukino watangiye ikipe ya APR FC ikina neza ndetse iza no gusoza ikina neza bijyanye n’urwego ikipe bakinaga nayo imeze. Umukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego 3-1 harimo igitego cyatsinzwe na Mbaoma ndetse na 2 byatsinzwe na Ramadhan.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko mu mikino APR FC imaze iminsi ikina ngo abakinnyi barimo Salomon Bindjeme Charles ndetse na Victor Mbaoma bashobora gusigara muri Tanzania. Mbaoma biravugwa ko ashakwa na Simba SC naho Bindjeme ngo ari gushakwa cyane na Younga Africans.

Amakuru ahari avuga ko Victor Mbaoma igisigaye gusa ngo ni ukureba uko azitwara ku mukino APR FC izahura na Simba SC kuri uyu wa gatanu naho Bindjeme we ngo Younga Africans iri kubaza uko ameranye na APR FC kugirango bafatirane batameranye neza bahite bamugura.

Charles Salomon Bindjeme yongeye guhabwa umwanya arigaragaza cyane

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza uzatoza Rayon sports yamenyekanye bidakuka

Nyuma yuko kwigarurira Yago PonDat mu rukundo byanze agahinda ke yahisemo kukajyana mu muziki