Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi azifashisha mu mikino ibiri ya gicuti irimo uwo u Rwanda ruzakina na Guinée équatoriale.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ejo ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, Ferrer yahamagaye abakinnyi 23 barimo amasura atanu mashya mu ikipe y’igihugu.
Abakinnyi batanu bashya bahamagawe ni Trey Ryan w’imyaka 20 ukinira Standard de Liege mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Ishimwe Gilbert w’imyaka 21 akinira Orebro Syrianska mu cyiciro cya gatatu muri Suède.
Sven Kalisa w’imyaka 24 akinira Etzella Ettelbruck, mu cyiciro cya mbere muri Luxembourg, Sahabo Hakim afite imyaka 17, akinira Lille y’abatarengejwe imyaka 19 mu Bufaransa na Habimana Glen afite imyaka 21, akinira Victoria Rosport muri Luxembourg.
Ikipe y’abakinnyi 11 bakomeye batagize amahirwe yo guhamagarwa
Umuzamu : Kwizera Olivier
Ba myugariro : Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Rwatubyaye Abdul, Bayisenge Emery na Nirisarike Salomon.
Abo hagati : Niyonzima Olivier Sefu, Kalisa Rashid na Haruna Niyonzima.
Ba rutahizamu : Hakizimana Muhadjiri na Sugira Ernest.
Amavubi ari kwitegura imikino ibiri ya gicuti harimo uwo azakina na Guinée équatoriale.
Umukino wa kabiri wa gicuti ntiharamenyekana ikipe izakina n’u Rwanda nubwo ari wo abakinnyi batarabona ibyangombwa bazakina nk’uko byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru.
Amavubi azahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Maroc mu mpera z’iki cyumweru mu myiteguro aho azakinira imikino ibiri ya gicuti.