Umuhanzi Mr Eazi yafashe umwanzuro utunguranye kuri Rayon Sports yamusabye kuyitera inkunga

Umuhanzi Mr Eazi ari kugenda gake mu kwemera kuba umufatanyabikorwa mushya w’ikipe ya Rayon Sports.

Uyu muririmbyi w’umunya-Nigeria, Oluwatosin Ajibade wamamaye nka Mr Eazi yarebye umukino w’umunsi wa Gatatu wa shampiyona wahuje Rayon Sports na Rwamagana City FC.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, warangiye Rayon Sports itsinze Rwamagana City FC ibitego bibiri ku busa.

Nyuma y’umukino umuhanzi Mr Eazi yagaragaye ari kumwe na Perezida Uwayezu Jean Fidele bishimira intsinzi ya Rayon Sports ndetse aza no guhabwa umwambaro w’iyi kipe wa nimero 11.

Ku munsi wo ku wa Kane tariki 15 Nzeri, Mr Eazi yagiranye ibiganiro na Rayon Sports byo kugira ngo kompanyi ye ya betPawa ibe umufatanyabikorwa, ariko nta kintu ibiganiro byagezeho.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Mr Eazi uhagarariye betPawa yifuza ko aho kuba umufatanyabikorwa wa Rayon Sports yaba umufatanyabikorwa wa FERWAFA akajya atera inkunga shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ndetse n’Icyiciro cya Kabiri.

Mu gihe bitaba bikunze ko Rayon Sports igirana amasezerano na betPawa, hari amakuru yizewe avugwa ko sosiyete yo gutega ku mikino yitwa 1x bet ari yo bashobora kuzasinyana amasezerano mu gihe kiri imbere.