Harabura amasaha macye cyane kugirango ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itangire umukino wa gishuti ifitanye na Sudan.
Hashize icyumweru cyose ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikora imyitozo ikorera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Abakinnyi benshi bahamagawe bakina hanze y’u Rwanda barahageze usibye Mutsinzi Ange utarahagera.
Ikipe y’igihugu ya Sudan nayo kuri uyu wa kabiri yageze hano mu Rwanda, ihita itangira imyitozo yitegura uyu mukino wa gishuti yisabiye u Rwanda.
Abakinnyi 11 b’Amavubi barabanza mu kibuga.
Ntwari Fiacre, Serumogo Ali, Niyomugabo claude, Manzi Thiery, Niyigena Clement, Bizimana Djihad, Ally Niyonzima, Muhadjiri Hakizimana, Rafael Yorke, Muhire Kevin
Mugenzi Bienvenu.
Nyuma y’uyu mukino ubanza, hazaba nuwo kwishyura uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.