in

Abajura ntibagitinya kwiba mu nzu y’Imana! Ababikira b’i Tumba basanze ibikoresho by’ari muri Chappelle basengeramo byibwe

Abajura bibye igikoresho cyo muri Kiliziya bita Taberinakuro (tabernacle) muri Chappelle y’Ikigo cyita ku bakuze gicungwa n’ababikira b’Abizeramariya i Tumba mu Karere ka Huye.

Umubikira uyobora icyo kigo, Soeur Julienne Mukarwego, avuga ko abajura batwaye taberikanukuro n’isakaramentu rya Ukarisitiya, hamwe n’iyo gushengerera(austentoire) byari birimo.

Sr Mukarwego yemeza ko iyo taberikanukuro yibwe n’abajura baturutse hanze y’Ikigo mu ijoro ryakeye ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 .

Sr Mukarwego avuga ko iyo taberikanukuro ikozwe mu giti idahenze cyane nka austentoire (agakoresho gakozwe mu cyuma n’ibirahure gashyirwamo Yezu igihe bashengereye, bamurangamiye).

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuzungu wihebeye Rayon Sports akomeje guca ibintu nyuma yo kujya gufana ikipe ye yajyanye n’umwana we muto ukambakamba [AMAFOTO]

Umugabo witwa Erik yacukuye akobo mu rugi akajya ajombamo ubugabo bwe gusa bwaje guheramo bisaba ko Polisi y’igihugu itabara