Umuziki wo mu Rwanda ugaragaramo abahanzi bamwe kandi bazamutse mu buryo bumwe kandi bubavunnye cyane ikindi bo no mu bihagano byabo bagenda babyerekana uburyo bavunitse cyane ,ntibivuze ko ntabandi bagenda bazamuka abenshi bari kuzamuka bazamukira munjyana ya R&B ariko munjyana ya HIP HOP bikunze kugorana .
Dore uko abahanzi bagenda bavuga muzika wo mu Rwanda
Abahanzi bamwe na bamwe twagiye tuganira badutangarije ko iyo kuririmba mu Rwanda iyo biza kuba impano ubu ibyamamare twari kuba dufite bari kuba babarirwa ku ntoki ,abenshi muri bo batubwira ko kuririmba mu Rwanda ndetse n’ahandi umuziki ari amafaranga ndetse no kuwiruka inyuma utarambirwa ikindi itangazamakuru rikaza kumwanya wa gatatu gusa abenshi bakunze gutangaza ko umuziki ufite impano ari abahanzi bakera aribo twita bakarahanyuze ,Ndetse hari abatoboye biva inyuma batubwira ko kuririmba udafite ugusukuma bitoroshye kandi ko abana bari kuzamuka ubu bafite amahirwe yokubona itangazamakuru ribishakira bitewe n’ubwinshi bw’itangazamakur u Rwanda rusingaye rufite .
Abandi bo go kuba umunyarwanda yakumva ko kuririmba ari kuba afite impano yaba yibeshye ,
Twabajije bamwe mu bahanzi uko bafata amarushanwa yo kuririmba azamura abahanzi bakizamuka.
Icyo twakibajije umwe mu bamaze imyaka muri muzika ariwe umusaza Makanyaga adutangariza ko ayo marushanwa ari meza atuma urubyiruko rwigirira ikizere ariko adusaba ko twamubwira ibyamamare dufite ubu byazamukiye mu marushanwa ndetse atubwira ko ayo marushanwa ari meza ntawutabishima ariko biragoye kuba ubu hari uwategura amarushanwa akazamura umuhanzi akamuha amafaranga  yamugeza ku rwego abandi bagezeho ubu, ndetse akomeza atubwira ko umuntu utera inkunga umuhanzi cyangwa wamufasha aza afite icyo amusagana kandi yagezeho bityo gufata umuntu bitewe n’impano afite biragoye cyane, ubutaha tuzabageza uko abandi bahanzi babivugaho.