Mu gihe guhoberana bigaragaza ko abantu bishimiranye kandi hari n’urukumbuzi, bamwe bakumva ko kumara umwanya runaka bahoberana ari nako baba bimara urukumbuzi, abahanga bo bavuga ko intego y’iki gikorwa itagerwaho, abantu bahoberanye uruhwererane hejuru y’amasegonda 10.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’aba bahanga, kugira ngo abantu bumve bishimiye guhoberana, ntibagomba kurenza amasegonda 10 cyangwa ngo bajye munsi y’amasegonda atanu kugira ngo abakoze iki gikorwa bumve bishimye.
Mu bushakashati bwashyizwe hanze kuri ScienceDirect, abahanga bavuga ko no guhoberana nta gutindana bihagije bituma ibyishimo bitaba byinshi.
Mu gukora ubushakashatsi, ababugizemo uruhare basabwe gukora uburyo butandukanye bwo guhoberana, byaje kugaragara ko abahoberanye bazengurukije amaboko mu ijosi, bagize ibyishimo byinshi kurusha abandi.
Bwagaragaje ko abantu bahoberanye bakoresheje kuzengurutsa amaboko urukenyerero rw’umwe mu bahoberana mu gihe undi yafashe ku bitugu butanga ibyishimo byinshi kurushaho.
Anna Dueren, umushakashatsi wagize uruhare muri ubu buvumbuzi yagize ati ” Abantu bumva ibyishimo iyo barenze ku isegonda rya gatanu bakageza ku 10. Bitandukanye n’abahoberana isegonda rimwe.”
” Abagize uruhare muri ubu bushakashatsi bagaragaje igipimo kiri hejuru cy’ibyishimo byinshi nyuma yo guhoberana ako kanya ugereranyije n’iby’abagiye bamara iminota itandatu bahoberana. Ibyishimo bagize no kubigenzura ntabwo byagiye bihinduka uko umwanya wagiye ushira.”
Aba bahanga basaba abantu kubahiriza ibihe byavuzwe haruguru niba bashaka ko guhoberana bibagirira akamaro