in

Uramenye: gendera kure ibi bintu mu gihe utararya niba ukunda ubuzima bwawe.

Hari ibintu bimwe dukora tutabizi bigatuma hari ibyo twangiza cyangwa dukora nabi. Kimwe muri byo ni ibintu dushobora gukora, cyangwa gushyira mu gifu mbere yuko hageramo ibiryo. Iyo bavuze mbere yo kurya ni mu gihe hatarashira amasaha abiri uriye.
Mu yandi magambo ibintu tugiye kuvuga hano ni ibintu utagakwiye gukora niba mu masaha abiri ashize nta kintu kiribwa kigeze kijya mu gifu cyawe, kandi gifatika.

1. Kunywa imiti igabanya uburibwe

Myinshi mu miti igabanya uburibwe, nka ibuprofen, diclofenac, aspirin, indomethacin n’indi yo muri iri tsinda ntabwo ari byiza kuyinywa utararya kuko byatera ibyago byinshi byo kuzana ibisebe mu gifu no kuribwa mu gifu. Niba ugiye kunywa iyi miti ni byiza kubanza kurya.

2. Kunywa ikawa

Ikawa ituma hakorwa acide bityo kuyinywa utarashyira ikindi kintu mu nda bishobora gutera ikirungurira. Niba ushaka kuyinywa nta kintu urarya, ni byiza kuvangamo amata, aho ho ntacyo izagutwara.

3. Kunywa inzoga

Abanywa inzoga barabizi iyo unyoye utariye gusinda birihuta. Ni nk’uko bafata inzoga bakayiguter banyujije mu mutsi, igera mu bwonko vuba. Rero niba ushaka kunywa inzoga utararya, ibuka kuza gufata icyo kurya mbyibuze nyuma y’icupa rya mbere.

4. Guhekenya shikareti

Iyo uhekenya shikareti igifu kirekura aside ingana niyo cyarekura iyo uri kurya. Niba ushaka guhekenya shikareti bikore nyuma yo kurya kandi ntukayihekenye igihe kirenze iminota icumi. Kuyihekenya utararya ni ukwangiza igifu

5. Kuryama

Nubwo tubivuga dutera urwenya ariko si byiza kuryama utararya. Gusonza bituma udasinzira neza kandi wanasinzira ntumare akanya ugahora ukanguka bya hato na hato. Ni byiza kuryama uriye, mu gihe utabibuze.

6. Siporo isaba ingufu nyinshi

Kwiruka ahantu hanini, koga, gutwara igare, gukora imibonano, kujya muri gym ni zimwe muri siporo udakwiye gukora igihe mu gifu harimo ubusa. Ibi binaniza umubiri bikaba byanatuma igifu kirekura acide nyinshi.

7. Kurya indimu cyangwa kunywa umutobe wayo

Indimu n’izindi mbuto biri mu muryango umwe birimo acide na fibres zikomeye bikaba bitera uburyaryate mu gifu cyane cyane ku basanzwe bafite ibibazo byo kuba barwara igifu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abahanga berekanye igihe ntarengwa cyo kumara abantu bahoberana n’uko bigenda iyo kirenze.

Rutahizamu w’amavubi yamaze kubagwa imvune(AMAFOTO)