Ubwonko ni urugingo rutangaje rwose. Haracyari byinshi byo kubwigaho, kandi bisa nk’aho umunsi ku munsi abahanga bagenda bamenya byinshi kubushobozi bwihariye bwabwo.
Ubu, ubushakashatsi bushya bwakozwe n’ishuri ry’ubuvuzi rya NYU Langone mu mujyi wa New York bwerekana ko ubwonko bw’umuntu bukomeza bugakora nyuma yuko umutima uhagaze.
Dr. Sam Parnia, umuyobozi w’ubuvuzi bukomeye n’ubushakashatsi bw’ubuzima, ayoboye ubwo bushakashatsi kandi yamaze imyaka myinshi yiga ubwonko ku bw’abantu. Yakoze ubushakashatsi bunini ku ngingo y’ibiba iyo umuntu agiye gupfa.
Dr. Parnia n’itsinda rye baganiriye n’abarwayi bafatwa n’umutima kimwe n’abaganga n’abaforomo
Muganga Parnia yakoze ubushakashatsi bwinshi kubyerekeranye no kuzura umutima, hamwe n’ubwonko bw’uwapfuye. Ubushakashatsi bwe burashimishije rwose kandi bushobora kugira ingaruka zikomeye kuburyo twumva ubuzima n’urupfu.
Ku bwa Dr. Parnia, ubwonko bukomeza gukora na nyuma y’urupfu. Muri ubwo bushakashatsi, Dr. Parnia nitsinda rye bakoze ubushakashatsi ku barwayi bafata umutima.Dr. Parnia yabwiye Live Science ati: “Mu buryo bwa tekiniki, niko ubona igihe cyo gupfa – byose bishingiye ku gihe umutima uhagarara.” Ariko ibyo ntabwo bivuze ko byanze bikunze ubwonko buba bwahagaze”.
Icyo Dr. Parnia yasanze ni uko ubwonko butari “bwapfuye” igihe umutima wahagararaga. Mubyukuri, ubwonko bukomeza gukora neza nyuma yumutima uhagaritse gutera – kuburyo niyo waba “wapfuye” kumugaragaro, ubwonko bwawe bushobora kuba bukora.
Nyuma yo kuganira n’abarwayi, Dr. Parnia yasanze benshi muri bo bashobora kwibuka ibiganiro abaganga n’abaforomo bagiraga mu cyumba na nyuma yuko umutima wabo uhagaritse gutera. Nubwo aba barwayi bafatwaga nk’abapfuye,” ubwonko bwabo bwabaga bugitanga amakuru bumvaga.

Hamwe nubu bushakashatsi bushya, Dr. Parnia yerekana ko atari ubwonko buba bwapfuye nyuma yurupfu,kuko ngo umuntu ashobora kumenya ko yapfuye kuko ubwonko bwe bukora nyuma y’uko umutima we uhagaze.
Dr. Parnia nitsinda rye bazakomeza ubushakashatsi bwabo kandi bakurikirane ibijyanye n’ubwonko “kurenga imbibi zurupfu” kugirango barusheho kumenya byinshi byisumbuyeho.