in

Abaganga bagize icyo batangaza ku kuba waha undi muntu ijisho|Igisubizo ku mukunzi wa Niyo Bosco wifuzaga kumuha ijisho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021 ni bwo Irene Murindahabi Umujyanama wa Niyo Bosco yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ubutumwa bw’umusore wemeye guha Niyo Bosco ijisho bitewe n’urukundo amukunda. Nyuma y’uyu musore habonetse umukobwa witwa Keza nawe wemeye gutanga irindi jisho.

Umuhanzi Niyo Bosco

Nyuma y’iyi nkuru Abaganga batandukanye bagize icyo batangaza ku bijyanye n’uko umuntu yaha undi ijisho.

Mu baganiriye na InyaRwanda harimo Dr Charles Muhizi. Yagize ati ’’Ntabwo ijisho waritanga ngo urihe undi ariko igishoboka hari igihe kano kantu gasa n’umukara hano ku mboni kitwa (Cornea) ariko ntabwo ari umukara ariko gasa n’umukara kubera imbere hijimye, hari igihe kaba karangiritse”.”Ubundi gakora nk’idirisha amashusho yose anyura hariya kugira ngo ajye imbere mu ndiba y’ijisho kugira ngo ahite akomeza mu bwonko kugira ngo umuntu abone neza kagomba kuba kagaragara neza”.

Yakomeje agira ati “Ubundi iyo umuntu apfuye abantu bakajya kubaza imiryango niba bemerewe gutanga ibihimba by’umuntu, buri muganga afata igihimba bitewe n’icyo ashaka, impyiko, umutima n’ibindi na muganga w’amaso rero afata kariya kantu k’umukara (cornea), gashobora gukurwa ku muntu wapfuye ariko gufata ijisho ryose ukarikuraho ntabwo bibaho”.

Yunzemo ati “Impyiko y’umuntu bashobora kuyifata bakayiha undi muntu ariko ku jisho ntabwo kariya kantu (cornea) nakubwiye wagakuramo umuntu akiri muzima yagira ibibazo, n’uwafata ijisho ryose ngo arikureho ntabwo bibaho aho ubuhanga bugeze ntabwo barafata ijisho ngo baritere ku wundi ariko kariya ga cornea ushobora kugafata ukagatera ku wundi ariko bisaba ko aba yapfuye. Ijisho rikorana n’umutsi waryo ntabwo warifata ngo uritandukanye n’umutsi waryo kuko uriciye, n’ijisho rirapfa”.

Undi muganga w’inzobere mu buvuzi bw’amaso, Prof. Dr Saiba Semanyenzi yavuze ko ufashe ijisho ukarikura ku muntu kugira ngo urihe undi, ari nk’urutsinga rw’amashanyaraza rudafite aho rucometse. Icyakora yatanze inkuru nziza ku buvuzi bw’amaso bwo mu myaka iri imbere. Ati: “Urabona ukase ijisho, ni nk’amashanyaraza akonekitinze n’ubwonko (Connecting), biba byarangiye ntabwo rishobora gukora, ni ukuvuga ngo nta muntu watanga ijisho ngo arihe undi muntu kuko uriya mutsi witwa Optic nerve (umutsi uhuza ijisho n’ubwonko) iyo uwukase uhita wangirika ntabwo wakora.”Ntabwo ijisho umuntu arihindura, ntabwo bishoboka. Gusa, hari ubushakashatsi burimo gukorwa mu myaka izaza aho umuntu ashobora gushyiraho ‘device’ (agakoresho kabugenewe) mu jisho bakagahuza n’ubwonko ku buryo umuntu utareba, ubwonko bwajya bukorana n’iyo ‘device’ ku buryo umuntu yareba bigakunda, ariko ni ibintu bikiri mu bushakashatsi”.

Uyu mukobwa Keza na we yifuzaga guha ijisho Niyo Bosco

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umumonk niwe muntu utuye kure y’abandi bantu bose ku isi.

Umushoferi utwara ikamyo yarokotse impanuka ikomeye yari igiye kumuhitana.