in

Umumonk niwe muntu utuye kure y’abandi bantu bose ku isi.

uyu mumonk w’umushinwa witwa Ahwang Pincuo utuye ahitwa Tubet afite agahigo ko kuba umuntu utuye wenyine kurusha abandi ku isi kuko mu gace abamo ari ku birometero birenga 160 uvuye aho abantu batuye.

Uyu mu Monk arinda urusengero rwitwa Rituo Temple i Tibet ndetse akoresha amazi y’ikiyaga gikikije iyi nyubako.

Iyi ngoro y’uyu mu Monk iri hagati mu mazi ariyo mpamvu abayizi bayita “the stone on the mountain”,ndetse imeze nk’urutare.

Iyi nzu iri mu kiyaga Yamdrok Lake,iri kure cyane y’umujyi witwa Gyantseno hafi y’ikindi cyaro.

Ahwang uba wenyine yirirwa aririmba,agafata umwanya wo gutekereza [meditation],hanyuma akajya kuvoma amazi ku kiyaga.Uyu mu monk n’umwe mu basigaye barinda iyi ngoro Rituo imaze amezi 700.

Uyu mugabo napfa,izi nshingano zizahita zifatwa n’undi muntu nawe uziyemeza kuba muri iyi ngoro wenyine kugeza apfuye.

Report

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Shyiraho igitekerezo

Agahinda k’umugore watewe inda n’umushinwa akaburirwa irengero.

#Kwibuka27: Bishop Brigitte yahishuye inzira itoroshye yanyuzemo kugira ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994